USA:ikiganiro hamwe n’umwanditsi akaba n’umuririmbyi w’indirimbo “Amateka y’ibyahise” n’Ibanga ry’akarago” zikomejwe kwakirwa neza nabatari bake (zumve hano)

0
141

Tumaini Byinshi n’umwe mubahanzi bari kubarizwa mumahanga(Diaspora),akaba ari umwe mubahanzi barimo barandika indirimbo zirimo ubutumwa bwimbitse cyane,ndetse abarimo kuzumva bakomeje kwemeza ko izi ndirimbo zizagira umumaro mw’inshi kubazazumva,izi maze kumenyekana ni “Amateka y’ibyahise” “Ibanga rya Karago”,muri urwo rwego twagiranye ikiganiro gito ariko tubizeza ko tuzagenda tugira byinshi tuganira nawe kubijyanye n’ibikorwa rimo gutegura.

maxresdefault

Urugero:Watangira utubwira amazina yawe

Byinshi Tumaini:Amazina yanjye ni Byinshi Tumaini

Urugero:Ubarizwa murihe torero?

Byinshi Tumaini:Mbarizwa muri Revival Pentecostal Church for all nations

Urugero:N’iki cyaguteye kwinjira muri muzika?

Byinshi Tumaini:Kuva ndi umwana  nakundaga kuririmba cyane niwo muhamagaro wanjye kuva mubuto bwanjye.

 Urugero: Kuba umuhanzi byari munzozi zawe?

Byinshi Tumaini: kuba umuhanzi ntabwo byari inzozi,ni umugambi w’Imana gusa kuririmba byo numvaga bidashobora guhagarara.

Urugero:Ninde muhanzi ufata nk’icyitegererezo?

Byinshi Tumaini: Abahanzi bose baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda ndabakunda kandi ndabakurikirana cyane,  nka  Mbonyi Israel,Patient Bizimana ,Aime Uwimana n’abandi benshi ntavuze mumazina,kandi  nabo ubutumwa batanga buramfasha cyane ariko by’umwihariko ,Aime Uwimana mufata nk’icyitegererezo  cyiza kurinjye

Urugero:Ibihangano byawe  byumvikanamo ikinyarwanda  gikomeye ugikurahe kiriya Kinyarwanda ?

Byinshi Tumaini:Ku myandikire mpamya ko ari Imana ibikora,kuko ntacyo twakora ngo tubone ibyo abantu bifuza ariko iyo wegereye Imana yo ubwayo irabikwihera

Urugero:Nirihe banga uteganya gukoresha  kugirango ugumane umwimerere wawe?

Byinshi Tumaini: .Ibanga ni ugusenga.

Urugero:Nyuma y’izi ndirimbo urateganya  iki?

Byinshi Tumaini:Nteganya gukora gahunda nyinshi z’ivugabutumwa  nyuma y’iyi album

Urugero: N’iki ukumbuye  mu Rwanda  ku bijyanye n’ivugabutumwa ndetse no mubuzima busanzwe?

Byinshi Tumaini:Mubyukuri nkurikira amakuru yose ya Gospel industry  mu Rwanda irimo kugana ku rwego rwiza ,uburyo ibitaramo byitabirwa turabibona bikadushimisha cyane,bityo tugakumbura cyane kuhagera ngo dufatanye n’abandi kuhagera.

Urugero:N’irihe jambo ryo muri bibiliya ririmo kugufasha murino minsi?

Byinshi Tumaini:Ijambo ririmo kumfasha riri mugitabo cy’abami ba mbere 17:5  rivuga kubyo kumvira Imana no kugendana nayo

Urugero: Ni ubuhe butumwa wagenera abanyarwanda bakomeje kumva indirimbo zawe?

Byinshi Tumaini:Icyo nabwira abanyarwanda batangiye kunyurwa n’ubutumwa ndi gutanga ndabashimira kudukurikirana kandi nsaba Imana ngo ubu butumwa burusheho cyane kubaka imiti yanyu.

kanda hano wumve izo indirimbo :

 

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY