USA:Umuhanzi Rushimisha Sam yakozweho cyane n’uruhare rwa Romulus mu ndirimbo ye ya mbere yise”Shimwa Mwami” yashize hanze

0
78

 

Rushimisha Sam ni umuhanzi wa Gospel wiyongerey kubandi bahanzi ba Gospel babarizwa ku mugabane w’Amerika muri leta ya texas mu mujyi wa Lubbock.
Nyuma y’imyaka 5 yibera muri Amerika agerageza kureba uko yashira hanze indirimbo yarafite ariko bikagenda byanga ,kuri ino nshuro arashima Imana ko indirimbo ye ya mbere¬† abashije kuyishyira hanze nkuko yabidutangarije.

pic4

Uyu muhanzi wiyemerera ko kuririmba atibuka neza igihe yatangiriye kuririmba ,ariko ibijyanye no guhimba byo akaba yibuka ko indirimbo ya mbere yayihimbye 2010 ariko kubera amasomo byatumye atabasha kubona uburyo azishyira hanze ,abajijwe indirimbo ye ya mbere yashize hanze yemeje ko indirimbo ye ya mbere ari iyi yise”Shimwa Mwami”

pic2

akaba yarayikoranye n’umuhanzi umaze igihe muri muzika Romulus Rushimisha,yaboneyeho no kudusobanurira impamvu yahisemo gukorana na Romulus kw’ikubitiro adusubiza agira ati”Icyambere Romulus ndamukunda ku giti cyanjye, indirimbo ze zaramfashaga kandi nizerako zifasha benshi, rero byarananshimishije gukorana n’umuntu nsanzwe nubaha, umukozi w’Imana ukomeye cyane wahereye¬† kera akorera Imana mw’itsinda rya Rehoboth, gusa nanubu akaba akiyinambyeho,

pic5 ikindi Romulus ni umuhanga cyane muri muzika kandi akarusho yicisha bugufi bityo icyo ni ikimenyetso cy’imbuto y’umwuka ndanamushimira cyane akomerezaho Imana akorera imufitiye ingororano.

Icyifuzo cyiwe kubijyanye n’indirimbo yagize ati”iyi ndirimbo nifuza ko yafasha abazayumva bose bakarushaho kugirana ubusabane n’Imana .”

Mu kiganiro twagiranye yasoje atubwira ko intego azanye muri muzika idatandukanye n’ubusobanuro bwa gospel, nawe aje kunganira abandi muburyo bwo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo,avuga no kw’itangazamakuru uburyo kuri we arifata nk’umuyoboro mwiza wo kwamamaza ubutumwa bwiza.
pic3
Nyuma y’iyi ndirimbo afite gahunda yo gukomeza gukora nizindi dore ko hari niza tangiye gukorwa muri studio.

SHIMWA MWAMI by Sam ft Romulus (Official Video Lyrics)

Ntamvutsa Arnaud/urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY