Yamaze amatsiko abibaza igihe azazira mu Rwanda nyuma y’indirimbo “Buri munsi”,”Hari imbaraga” n’izindi nshya kanda hano

0
81

Umuhanzi wibera mu gihugu cya Canada Gentil Misigaro wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Burimunsi” “Hano Kw’Isi” yakoranye na Adrien Misigaro nyuma yaho akanashyira hanze indirimbo “Hari imbaraga”,yagize icyo atangaza mubyerekeranye no kuza gutaramana n’abanyarwanda.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Burimunsi” “Hano Kw’Isi” ndetse na Hari imbaraga”,kugeza ubu yamaze gushira hanze amashusho ndetse n’amajwi (audio)z’indirimbo nshya yise Burimunsi ft Legacy(Lagacy Fam n’itsinda ryiganjemo abavandimwe biwe ari naho Fam rikomoka(Family).

Gentil Misigaro uzwi nka Gentil Mis ni umuhanzi wabigize umwuga ,dore ko muri kaminuza yakurikiye ibya muzika,nyuma yaho aza kuba umwarimu mw’ishuri rya muzika i Bugande ahitwa muri RTC,amaze kugera Canada yakomeje kwigisha mumashuri yisumbuye ibijyanye na muzika,kugeza ubu yamaze kuba utunganya muzika uzwi nka Music Producer mururimi rwa mahanga.

Mu mwaka wa 2014,yatsindiye igihembo cyo murwego rw’igihugu cyitwa top25 canadian Immigrant of the Year,muri 2017¬† yasabwe gusubira gutunganya indirimbo yitwa “Home”y’umwe mubahanzi bakunzwe muri Canada ndetse akaba ari umuhanzi mpuzamahanga witwa Michael Bubble inaririmbwa muri Juno Awards akaba yaraserukiye company akorera nka Executive Director yitwa Status4inc.

Album nshya yashize hanze irimo indirimbo 14 , 8 ziri mururimi rw’ikinyarwanda ndetse nizindi 6 ziri mururimi rw’icyongereza,inyinshi zikaba zarakozwe muburyo bwa live,abamaze kuzumva bakomeje kugenda bagaragaza uburyo bazikunze.

mu kiganiro gito twagiranye yadutangarijemo byinshi abantu bibaza aho yagize ati“ndabanza gushimira Imana kubw’ubuntu bwayo ndetse nshimira n’abakunzi banjye bose kubw’urukundo bamweretse ku ndirimbo ziheruka,nkaba mboneyeho kubabwira ko hari izindi ndirimbo ndimo ndategura kubagezaho¬† muri uyu mwaka”,abajijwe icyo atekereza kibijyanye no kuza mu Rwanda yagize ati “Mu Rwanda ndabyifuza kuza gutaramana n’abakunzi banjye ariko munsengere bishobotse umwaka utaha ntiwarangira ntaje gutaramana namwe.”

kanda hano wumve Biratungana:

 

N.A/Urugero.rw

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY